Byibuze 50% by’abisilamu b’abanyamerika baravuga ko gahunda nshya zo kurwanya iterabwoba muri icyo gihugu aribo zashyiriweho.
Mukegeranyo gishya cya Pew Research Center, ngo abisilamu nibo bagenzurwa cyane, kuburyo bababuza amahwemo kubibuga by’indege ndetse bakanaterwa ubwoba.
Ikindi gice cy’abasilamu b’abanyamerika bishimira uko babayeho muri icyo gihugu nubwo Leta yongereye uburyo bwo kwirinda abakora ibikorwa by’iterabwoba basa nkaho iteka baba bareba America.
Intagondwa z’abayisilamu muri Nzeri, 11, 2001, zayobeje indege kumiturirwa ya Pentagon na World trade center.
52% babajijwe bavuze ko leta ibarobanura mubandi baturage, 43% muri bo bahamya ko bakorewe itotezwa mu mwaka ushize.
0 comments on “IVANGURA MURI AMERIKA”