Mu Rwanda hatangiye amahugurwa y’abakuru ba Police bavuye mu gihugu cya Sudani y’amajyepfo n’u Rwanda.
Aya mahugurwa akaba agamije gufasha igihugu gishya cya Sudani y’amajyepfo kigiye kumara amezi atatu kivutse.

Igihugu cy’ubwongereza gisanzwe gifasha u Rwanda mukuzamura ubushobozi bwa Polisi , ni nacyo kirimo gufasha polisi ya Sudani y’amajyepfo mu kwiyubaka.
Umuvugizi wa Police y’u Rwanda Supt. Theos Badege yabwiye abanyamakuru ko aya mahugurwa azafasha Sudani y’amajyepfo kwimakaza imiyoborere myiza.
Supt. Theos Badege yagize ati: “Ni amahugurwa agenewe abapolisi bakuru kugira ngo abongerere ubumenyi, igishya ni uko Sudani y’amajyepfo ifite polisi nshya ikaba igiye gufashwa kuzamura ubushobozi bwa Polisi ya Sudani y’amajyepfo kugira ngo iki gihugu kigere kurwego rushimishije bitume gitanga serivisi nziza kubaturage babo, bubahiriza amategeko n’imiyoborere myiza.”
Col. James Monday umuyobozi mukuru wa Police ya Sudani y’amajyepfo , yavuze ko yishimiye kuba mu Rwanda, kandi ngo ubumenyi azakura mu Rwanda buzabafasha kubaka Police y’igihugu cyabo gishya.
Coloneli James Monday yagize ati: “iki ni gihugu kivandimwe twishimiye uburyo batwakiriye nk’igihugu cya Sudan y’amajepfo, turashaka kwigira ku inararibonye bafite yatumye bashobora guteza imbere igihugu cyabo kikagera aho kigeze uyu munsi, kandi iminsi mike tumaze hano twize byinshi kuburyo nidusubira iwacu bizafasha guhindura Polisi yacu iy’umwuga”.
Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda Emmanuel Gasana afungura iyi nama yashimiye igihugu cy’ubwongereza kiri kwisonga mu kubaka Polisi y’u Rwanda kuburyo ubu hari abapolisi b’u Rwanda 17 barimo kwiga amashuri y’ikirenga mu gihugu cy’ubwongereza naho 10 bamaze kurangiza ikiciro cya kabiri cya kaminuza.
0 comments on “Polisi ya Sudani y’amajyepfo igiye kwigira k’uyu Rwanda: Coloneli Monday”