Impuguke mu iteganyagihe mu Kigo cy’Igihugu cy’Iteganyagihe, Musoni Didace yabwiye ikinyamakuru Izuba Rirashe ko u Rwanda ruri mu Karere k’ibicu bikunze kubyara inkuba, bityo ngo iki kigo kirasaba abantu kwirinda gukoresha ibintu bikoreshwa cyane n’amashanyarazi, cyane mu gihe cy’imvura.
Musoni yagize ati “ ibyo bicu by’inkuba aho byiganje cyane, haboneka inkuba zikunze kwica abantu, zica inka, zitwika amazu, kandi inkuba ni ikintu cyica cyane, kuburyo dukwiye kubyitaho tukabyirinda.”
Itangazo iki kinyamakuru gikesha ikigo cy’igihugu cy’iteganyagihe, riraburira abantu kwirinda gukoresha bimwe mu bikoresho bikoresha amashanyarazi, birimo radiyo na televiziyo ndetse n’ibindi bikoresho bikoresha amashanyarazi cyane mu mvura, ndetse mu gihe abantu batuye mu nzu iva bagasabwa kujya kure y’ahava, kuko amazi ari kimwe mu bintu bizirana n’amashanyarazi.
Musoni Didace yagize ati “ubundi si nabyiza gukaraba amazi mu gihe imvura irimo imirabyo, kuko inkuba iramutse ikubise niwowe wa mbere yanyuramo.”
Ikindi abantu basabwa ni ukuba mu mazu arimo uturindankuba ndetse tugashyirwa n’ahantu hahurira abantu benshi nko ku mashuri no mu mavuriro.
Aha hagaragazwa ko 97% by’imirabyo igaragara mu bicu iba iri hagati y’igicu n’ikindi, naho 3% y’imirabyo ni ibiva ku butaka bijya mu kirere cyangwa bikaba mu kirere bijya ku butaka.
Bisobanurwa ko inkuba ari amashanyarazi ava mu bicu, aho igicu cy’inkuba kiva mu myuka iterwa n’ubushyuhe, iyo myuka ikaba ari nayo irema ibicu birimo amashanyarazi, aho abahanga mu bumenyi bw’ikirere bavuga ko ibicu bitandukanye, bikabamo ibitanga imvura n’ibicu bibyara inkuba.
Ikigo cy’Igihugu cyIteganyagihe kikaba kitarabasha gukusanya imibare y’abahitanwa n’inkuba mu Rwanda.
0 comments on “Abantu barasabwa kwirinda inkuba muri iki gihe cy’imvura”