U Rwanda rwazamuye inyungu kunguzanyo ihabwa amabanki ivanwa kuri 6.5% igezwa 7%.
Irizamura rikaba rigamije guhangana n’izamuka ry’ibiciro ku Isoko.
Ibi byemezo bikaba byafashwe n’Inama nkuru ya Banki nkuru y’igihugu kuri uyu wa gatanu.
Banki nkuru y’igihugu ivuga ko ibi ibikorera kugira ngo hagabanywe izamurwa ry’ibiciro by’ibyo kurya ndetse n’ibikomoka kuri peteroli.
Igomba guhangana kandi n’ingaruka zihungabana ry’ubukungu ku mugabane w’iburayi ndetse na Amerika.

Mu kiganiro n’abanyamakuru,Guverineri wa banki nkuru y’igihugu Ambasaderi Claver Gatete yagize ati, “ Izamuka ry’ibiciro ahanini riterwa n’ibibera mu bihugu byo hanze, ni ngombwa gukomeza gukumira ibibazo nk’ibi bigira ingaruka ku bukungu bw’igihugu ariko kugeza ubu ubukungu bwacu bwifashe neza.”
Ambasaderi Claver Gatete avuga ko nubwo ibiciro ku Isoko ryo mu Rwanda bigenda bizamuka ariko bidashobora kugereranywa n’ibiri mu bihugu bituranye n’u Rwanda, yatanze urugero ku gihugu nka Uganda gifite izamuka ry’ibiciro rirenze 30%.
Guverineri wa Banki nkuru y’u Rwanda yongeye ho ko ibikorwa byose bikorwa ku nyungu z’abanyarwanda.
Ambasaderi Gatete ati, “ icyo dushaka nuko abanyarwanda boroherwa n’ibiciro ku Isoko, kuburyo amafaranga azenguruka hanze atagirira nabi abantu ahubwo agatuma ubuzima bumera neza.”
Mukwezi gushize banki nkuru y’igihugu yari yazamuye inyungu kunguzanyo, iyivana kuri 6% ishyirwa kuri 6.5% .
icyakora iki cyemezo nubwo gifite aho gihuriye no guhangana n’izamuka ry’ibiciro ku Isoko ntabwo ibiciro bizagabanuka ahubwo bizaguma hamwe nkuko Banki nkuru y’igihugu ibiteganya.
Mu mezi abiri ashize Kenya yazamuye inyungu kunguzanyo iyivana kuri 5.5 % Ishyirwa kuri 16.5%.
Mugihe banki nkuru y’igihugu ya Uganda yazamuye kuri 23% ivye kuri 3.3%
0 comments on “Banki nkuru y’igihugu yazamuye inyungu ku nguzanyo.”