Urukiko rukuru rwa gisirikare rwatangiye kuburanisha mu mizi urubanza ubushinjacyaha bwa gisirikare buregamo Lieutenant Colonel Rugigana Rugemangabo umusirikare usanzwe mu gisirikare cy’u Rwanda.
Ubushinjacyaha bukuru bwa gisirikare bushinja Rugigana Ngabo icyaha cyo Kuvutsa igihugu umudendezo.
Ubwo ubushinjacyaha bwari busabwe gusobanura ibirego birega Lieutenant Colonel Rugigana, bwabanje gutanga imbogamizi, busaba ko iburanisha.
Umushinjacyaha ati, “ Nyakubahwa mucamanza, turasaba ko mbere yuko dusobanura ibyo dushinja Rugigana, twababwira inzitizi tubona muri urubanza, turasaba ko urubanza rwabera mu muhezo kubera ko ibikubiye mu idosiye bigiye ahagaragara byahungabanya umutekano w’abanyarwanda.”
Lt. Colonel Rugigana yavuze ko iki kifuzo kinyuranye n’amategeko, ngo kuko itegeko riteganya ko hagomba kwerekanwa impamvu zifatika.
“Nyakubahwa mucamanza, itegeko riteganya ko hagomba kwerekanwa impamvu zifatika zituma ubushinjacyaha busaba ko urubanza rubera mu muhezo, uretse ko nyakubahwa nta mpamvu mbona zatuma urubanza rubera mu muhezo kandi nshinjwa guhungabanya umutekano w’igihugu, ubwo se si ngombwa ko abanyarwanda bamenyeshwa uko nabahemukiye?”
Rugigana yasabye urukiko ko rwakwirengagiza amarangamutima y’ubushinjacyaha maze urubanza rukabera ahagaragara.
Ubushinjacyaha buvuga ko icyaha uyu musirikare aregwa gikomeye cyane , yabwiye urukiko ko nk’umusirikare mukuru w’igihugu ndetse n’imiterere y’icyaha byatuma hari amabanga y’akazi ajya hanze.
Umushinjacyaha ati, “ n’ubusanzwe mugihe cy’ifungwa by’agateganyo twagiye twemererwa ko urubanza rubera mu muhezo simbona impamvu umucamanza atabibona gutyo kuko izi mpamvu zikomeye cyane, harimo imikorere ya gisirikare izagarukwaho muri urubanza, ndetse n’amwe mu mabanga y’umutekano azagarukwaho kuburyo bidakwiye kujya hanze.”
Nyuma yo kumva impande zombi, urukiko rwafashe igihe kingana n’isaha rwiherereye maze rutegeka ko urubanza rubera mu muhezo kuko rubereye muruhame bishobora guhungabanya umudendezo.
Nubwo uru rubanza rwaburanishijwe mu muhezo, mu gihe cy’isomwa bizaba kumugaragaro.
Lieutenant Colonel Rugigana Rugemangabo yafashwe taliki 20/08/2010
0 comments on “Urukiko rukuru rwa gisirikare rwatangiye kuburanisha Rugigana mu Mizi.”