Uncategorized

Urukiko mpanabyaha rwanze kwemeza ishingiro ry’ibyaha biregwa Mbarushimana.

Mbarushimana ubu wibereye mubufaransa

Urugereko rw’ubujurire rw’urukiko mpanabyaha mpuzamahanga rwateye utwatsi ubujurire bw’ubushinjacyaha ku birego bishinjwa Callixte Mbarushimana. Icyemezo cyababaje ubushinjacyaha bw’u Rwanda ndetse buvuga ko ntakizere kuri Mudacumura nawe umushinjacyaha w’urukiko mpanabyaha aherutse kuvuga ko azakurikirana.

Amakuru dukesha urubuga rwa Interineti rw’urukiko mpanabyaha avuga ko ibirego by’ubushinjacyaha bidafite ibimenyetso bihagije bituma Callixte Mbarushimana akurikiranwa.

Umucamanza Erkki Kourula, asoma icyemezo cy’urukiko kuwa 30 Gicurasi 2012 yagize ati,

“Kwemeza ishingiro ry’ibirego bikajyanwa mu rukiko bikorwa mu gihe hari ibimenyetso simusiga kandi biteganywa n’ingingo ya 61 agace ka 7 k’amategeko ashyiraho uru rukiko isaba urugereko rubanziriza iburanisha gusuzuma niba uregwa n’ibyo aregwa bifite ibimenyetso bikomeye kuri buri cyaha aregwa.”

Iki cyemezo cy’urugereko rw’ubujurire cyababaje ubushinjacyaha bukuru bw’u Rwanda aho umushinjacyaha mukuru Martin Ngoga yatangarije izuba rirashe ko n’ubundi urukiko mpanabyaha rwatangiye rukora nabi.

Martin Ngoga yagize ati,“Uru rukiko rwatangiye rukora nabi, birababaje kandi nta n’ikizere bitanga kuri Mudacumura. Uko biri kose ibi n’ibibazo byacu ntabwo tugomba gucibwa intege n’urukiko mpanabyaha.

Ibimenyetso bya Luis Moreno Ocampo ngo nta shingiro

Taliki 16 Ukuboza 2011 urugereko rusuzuma ibirego mbere yuko biburanishwa rwanze ishingiro ry’ibiregwa Callixte Mbarushimana, ruhita rutegeka ko impapuro zimufata zikurwaho kandi ahita arekurwa asubira mu bufaransa.

Ubushinjacyaha buvuga ko Mbarushimana Callixte yatanze amabwiriza kuri FDLR yatumye hicwa abantu byibuze 384, gufata ku ngufu abagore n’abana 135, kunyereza abantu 521 no gukora ibikorwa by’iyica rubozo ku bantu 38. Ibi byose ngo byakozwe mu mwaka 2009 nkuko ubushinjacyaha bubivuga ariko urukiko rusanga nta bimenyetso bifatika byerekanwa n’ubushinjacyaha ku buryo uregwa yatangira kuburanishwa.

 

0 comments on “Urukiko mpanabyaha rwanze kwemeza ishingiro ry’ibyaha biregwa Mbarushimana.

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out /  Change )

Google photo

You are commenting using your Google account. Log Out /  Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out /  Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out /  Change )

Connecting to %s

%d bloggers like this: