
Mu Rwanda nta nahamwe hahingwa ibiyobyabwenge ariko umwaka ushize hagaragaye ibyaha 2679 byo gucuruza ibiyobyabwenge.
Umwaka 2011 habonetse ibyaha 2720 by’icuruzwa ry’ibiyobyabwenge.
Polisi ivuga ko icuruzwa ry’ibiyobyabwenge mu Rwanda ryashyizwe mu byaha bya mbere byahagurukiwe hagamijwe kubungabunga ejo hazaza h’u Rwanda.
Komiseri wa Polisi ushinzwe Community Policing no kuvugira Polisi yagize ati, “iki cyaha cyashyizwe mu byaha bikomeye tugomba guhashya kuko kibasiye cyane urubyiruko. Kandi kubura urubyiruko ni ukubura ejo hazaza h’u Rwanda.”
Amakuru aturuka mu nzego z’umutekano yemeza ko Kongo na Tanzania aribyo soko y’ibiyobyabwenge bikoreshwa mu Rwanda.
U Rwanda, isoko ryagutse ry’ibiyobyabwenge
Abagura ibiyobyabwenge cyane cyane urumogi barangura ku mafaranga make mu bihugu bituranye n’u Rwanda bakagurisha ku mafaranga menshi ku isoko ryo mu Rwanda.
Ubushakashatsi bwerekana ko abafata ibiyobyabwenge ari uru rubyiruko rufite imyaka 16 kugeza ku myaka 40, abahanga bakavuga ko atari impamvu iterwa n’uburwayi runaka ahubwo ari aboshya abakiri bato.
Umwarimu muri Kaminuza nkuru y’u Rwanda wigisha ibijyanye n’indwara zo mu mutwe (Clinical Psychology), Dr. Marie Ignatiana Mukarusanga avuga ko abenshi mu rubyiruko ari abana bo mu mashuri yisumbuye.
“Abanywa urumogi benshi ni abana bo mu mashuri yisumbuye, bagashukwa cyane n’abantu bashaka gukira (Kubona amafaranga) bacuruje ibiyobyabwenge murubyiruko, nubwo bikorwa mu bwihisho ariko biyobokwa n’abantu benshi, uru rubyiruko nirwo rukura rufata ibiyobyabwenge rukagera no muri za kaminuza.”
Polisi ivuga ko ibiyobyabwenge biteye ingorane mu banyarwanda kuko aribyo binatera ibindi byaha byugarije igihugu birimo gukubita no gukomeretsa, Gufata ku ngufu no gusambanya abana ku gahato.
Supt. Theos Badege ati, “ Iki cyaha cyashyizwe mu byaha turwanya cyane, cyangiza ubuzima bw’abantu ariko kigatera ikorwa ry’ibindi byaha kandi kikaba no mu byaha ndengamipaka.”
Raporo y’ishami ry’’ubugenzacyaha muri Polisi igaragaza ko umwaka 2012 hakozwe ibyaha byo konona abana 1647, gufata kungufu 265 naho gukubita no gukomeretsa hakozwe ibyaha 3177.
Umuvugizi wa Polisi y’igihugu avuga ko hashyizwe imbaraga mu gukangurira urubyiruko cyane cyane urwo mu mashuri yisumbuye n’amato kwirinda ibiyobyabwenge cyane cyane urumogi.
ijambo ibiyobyabwenge, ntirisobanutse, niba turwanya ibiyobyabwenge, ni tubirwanye byose.
urugero: abakobwa, inzoga,…byose biyobya ubwenge ndetse cyaneeeeeeeeee, ariko ntibirwanywa, reka duhindure terminologie tujye tuvuga ibiyobyabwenge bihongwa. merci fred
LikeLike
None se abakobwa tubashyire mu kiciro kimwe n’urumogi?
LikeLike
bihingwa not bihongwa
LikeLike