Uncategorized

Ikibazo cy’uruganda rwa Ruliba n’abaturage cyaba kigeze ku musozo?

Image
Ahashakwa n’Uruganda rwa Ruliba

Akarere ka Kamonyi karatangaza ko kamaze kubonera ingurane y’ubutaka abaturage 25 bari bafite ubutaka bushakwa n’uruganda rwa Ruliba.
Ubutaka bwifuzwa n’uruganda rwa Ruliba bungana na hegitari enye ariko uru ruganda rwananiwe kwishyura abaturage amafaranga ahwanye n’ubutaka bwabo bituma Akarere ka Kamonyi kabima ibyangombwa byo kugira icyo bakorera mu butaka bwabo.

Nyuma y’imyaka ibiri abaturage bari mu gihirahiro; ubu noneho Akarere kafashe icyemezo cyo kubashakira ubutaka ahandi.

Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi Rutsinga Jacques yagize ati:

“Byanze bikunze ubutaka nzabubaha mu cyumweru gitaha; inama njyanama yarabyemeje; twamaze no kugurira abaturage aho twageneye bariya. Hariya hari ubutaka butabereye guturwaho ari yo mpamvu tubona ko bashakirwa ahandi ariko nanone dufite inshingano zo korohereza abashoramari. Igisigaye rero tuzumvikana n’uruganda rwa Ruliba kandi ndibwira ko tutazananiranwa[Akarere ka Kamonyi] nkuko yananiranywe(Ruliba) n’abaturage.”
Akarere kagerageje kumvikanisha impande zombi [uruganda rwa Ruliba n’abaturage 25] ariko biba imfabusa kuko Ruliba yifuza gutanga miliyoni 60.000.000 frw ku butaka bungana na hegitari enye(4) naho ba nyiri ubutaka bakifuza asaga miliyoni 200 z’amafaranga y’u Rwanda.
Abaturage bishyize hamwe kugira ngo bahabwe uburenganzira bwabo bavuga ko Akarere kababoneye ahandi ho gutuzwa ariko ngo ni ubutaka bungana na hegitari ebyiri (kimwe cya kabiri cy’ubutaka basanganywe); barifuza ko bahabwa ahantu heza kandi ikibazo kikarangira burundu.

Uhagarariye aba baturage Inshyiramuruho Jacques yagize ati: “Twebwe tubonye ahantu heza nta kibazo twahakira kuko twifuza ko ikibazo kirangira; impungenge dufite ni uko bashaka kuduha ahangana na kimwe cya kabiri; batubwiye ko ibindi bizakemuka nyuma ariko turifuza ko birangira.”

Ishyiramuruho Jacques yongeye ho ko batazemera abantu bashaka gukoresha imbaraga ngo babambure ubutaka bwabo; avuga ko bazitabaza amategeko.

Isambu ishakwa na Ruliba iherereye mu Karere ka Kamonyi; Umurenge wa Runda; Akagali ka Ruyenzi; Umudugudu wa Kibaya.
Akarere ka Kamonyi gatangaza ko abaturage babonewe ubutaka bwiza bwo gutuzwamo mu Murenge wa Runda; Akarere ka Kamonyi.

0 comments on “Ikibazo cy’uruganda rwa Ruliba n’abaturage cyaba kigeze ku musozo?

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out /  Change )

Google photo

You are commenting using your Google account. Log Out /  Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out /  Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out /  Change )

Connecting to %s

%d bloggers like this: