Uncategorized

Abakongomani 5 bakatiwe igifungo cy’iminsi 30 y’agateganyo

Urukiko rwisumbuye rwa Gasabo ruherutse gutegeka ko Abakongomani batanu bahungiye mu Rwanda bafungwa iminsi 30 mu gihe ubushinjacyaha bukomeje iperereza.

Amakuru yaherukaga kuri aba Bakongomani ni uko bari bafatiwe mu Rwanda ndetse bagafatanwa amafaranga bari bibye imwe mu ma banki akorera I Goma.

Abakekwaho ubujura bagabye igitero ku modoka yari itwaye amafaranga muri banki y’I Goma, ndetse bica abantu babiri abandi babiri barakomereka.

Umuvugizi w’ubushinjacyaha yemeje ko bagejejwe mu rukiko ariko ntiyavuga igihe byakorewe.

Alain Mukurarinda yagize ati, “banyujijwe imbere y’urukiko basabirwa gufungwa by’agateganyo iminsi 30”.

Mukurarinda yongeyeho ko ubushinjacyaha bukuru ari bwo buzategura ikirego kizashyikirizwa Urukiko Rukuru kugira ngo baburanishwe mu mizi kuko urukiko rukuru ari rwo rufite ububasha bwo kuburanisha ibyaha ndengamipaka.

Amakuru ava mu bushinjacyaha aremeza ko aba Bakongomani bafatanywe amafaranga yose bari bibye, angana na  miliyoni y’amadolari y’Amerika.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda Supt. Theos Badege yatangarije Izuba Rirashe ko amafaranga yafatanywe bariya Bakongomani azasubizwa banki yayambuwe.

“Turacyari mu nzira(Procedure) zo gusubiza ariya mafaranga, tuzayaha banki yayibwe ariko bikorerwe mu maso y’abahagarariye leta ya Kongo”.

Amakuru arebana n’aba Bakongomani bamaze amezi arenga abiri bafungiwe mu Rwanda yakomeje kugirwa ibanga, ku buryo bagejejwe mu rukiko bitamenyekanye.

Ikizwi ni uko bakekwaho ubujura kandi mu gihe bakoraga icyaha bakekwaho bishe abantu bari batwaye amafanga yari ajyanywe kuri banki y’I Goma ndetse hicwa umuturage wari wabonye uko byagenze.

Hari andi makuru avuga ko Abakongomani bafashwe bashobora kuba bavuga ururimi rw’Ikinyarwanda ariko kugeza ubu amazina yabo ntaramenyekana.

Umuyobozi wungirije wa Polisi ya MONUSCO, Jacques Desillets, yatangarije BBC (Mu mpera z’umwaka ushize) ko Polisi ya Kongo yasabye Polisi y’u Rwanda gusubiza muri Kongo abo bakekwaho ubwo bujura.
MONUSCO ivuga ko ubujura nk’ubu busanzwe mu mujyi wa,  Goma ariko bakaba bakomeje gukora ibishoboka byose ngo buhagarare.

0 comments on “Abakongomani 5 bakatiwe igifungo cy’iminsi 30 y’agateganyo

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out /  Change )

Google photo

You are commenting using your Google account. Log Out /  Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out /  Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out /  Change )

Connecting to %s

%d bloggers like this: