Dr. Agnes Kalibata yavukiye muri Uganda, akurira mu buhungiro ariga araminuza, ubu ni Minisitiri w’ubuhinzi n’ubworozi mu Rwanda. Mu buzima bwe akunda gutandukanya amasaha y’akazi no gukora imirimo ye bwite, bigatuma hari abamwibeshyaho bakagira ngo ni ukwirata!Akunda kwakira abamugannye kandi araganira.

Dr Agnes Kalibata yabyawe na Kanyamuhungu Joseph wari umwarimu ariko anafite ubumenyi mu by’ubuvuzi. Yari umworozi ndetse ahungana inka, bahungira ahitwa Toro mu gihugu cya Uganda.
Dr. Kalibata yibuka bimwe mu bihe bigoye yagize akiri umwana mu buhungiro…
“Twabayeho ubuzima bugoye kuko twabaye mu mashyamba, muri za mirongi irindwi (1970’s) nibuka ko ibikoko byaturiraga inka, ndi muri secondary namenyeko abadutuje [mu mashyamba] babikoze babigendereye kugira ngo inka z’impunzi zibe hagati ya Tsetse flies(Ibibugu) zavaga muri pariki y’ibikoko n’ahororerwaga inka za kijyambere z’Abagande. Bityo inka z’impunzi zikaba arizo zirwara”.
Kwiga byaramworoheye cyane kuko atigeze abura amafaranga y’ishuri cyangwa se ngo abure ubumenyi mu ishuri.
Impamyabumenyi y’ikirenga 1998-2004 : University of Massachusetts (USA)Impamyabumenyi ihanitse
1994-1997: Makerere University(Uganda) Impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza 1987-1990: Makerere University (Uganda) Amashuri yisumbuye 1979-1986: Maryhill High school (Uganda) Amashuri abanza 1971-1978: Rwamwanja Primary School(Uganda) |
Madamu Kalibata mu buzima bwe ntiyigeze abura akazi cyangwa ngo amare igihe runaka ntako arabona, nta nubwo azi igihe yigeze afata igihe cyo kuruhuka uretse ikiruhuko yemererwa n’amategeko ariko nabwo ntaruhuke!
“Kuva ntangiye akazi nabonye ikiruhuko mbaye ministry bya byumweru bibiri duhabwa ariko sinakubeshya ngo nabwo ndaruhuka”
Dr. Agnes Kalibata amaze imyaka irindwi muri Ministeri y’ubuhinzi n’ubworozi aho yahawe inshingano zitandukanye. Yahuye n’ingorane zitandukanye mu kazi ariko ngo iteka ingorane zihinduka uburyo bwo gukemura ibibazo.
Minisitiri Kalibata atandukanye gato n’abandi bayobozi bamaze gushyira ahagaragara ubuzima bwabo cyane cyane mu gihe bari bahawe kuba abaministiri, abenshi bamaze gutangariza ikinyamakuru Izuba rirashe ko byabatunguye ariko Dr. Kalibata we siko bimeze.
“Nabanje kuba Umunyamabanga Uhoraho muri ministeri, nyuma nza kugirwa Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ubuhinzi n’ubworozi nyuma nza kugirwa ministiri, mu by’ukuri ntabwo byantunguye cyane. Igihe cyose Nyakubahwa [Perezida] ampaye inshingano zisumbye izo nari mfite biranshimisha.”
Imirimo Dr. Agnes Kalibata yashinzwe
1991-1997: International institute for Agriculture (research assistant ) June 2005-July 2006: Project coordinator(MINAGRI)
2006-2008: Permanent Secretary (MINAGRI) 2008-2009: State minister in charge of Agriculture (MINAGRI) 2009-????: Minister of Agriculture (MINAGRI)
|
Ubuzima busanzwe:
Akunda gutunganya ubusitani ngo kuko yemera ko abantu bakwiye kuba ahantu heza Imana yaremye, akaba yumva ari ngombwa ko hagira igikorwa kugira ngo ibimera bimere neza.
Ntabwo akunda gusenga kandi ntajya mu rusengero ariko yemera ko Imana ibaho.
Avuga ko akunda gukora siporo y’Igororangingo (Gymnastic)ariko muri iyi minsi yagize ubunebwe kandi n’umwanya nawo ngo wamubanye muto.
Hari ababona ko Dr. Agnes Kalibata yirata akaba adakunda abantu kandi ntabasekere ariko Ministri w’ubuhinzi n’ubworozi abisubiza muri aya magambo…
“nakuze nseka ubusa ariko ubu mbikora gakeya, iyo ndi ku kazi nshyira umutima ku byo nkora gusa, iyo ndi mu nshuti zanjye, turaganira cyane, gusa dukwiye kwiga gutandukanya akazi n’ubuzima bwacu bwite, rwose ndishima kandi burya ndaseka ”.
“Nta muntu umpamagara kuri telefoni ngo ndeke kumwitaba kuko nzi yuko ndi hano kubera abaturage, ubuse nakwanga gufata telefoni kandi hari abantu bankeneye, haba hari abashoramari banshaka, abaturage bafite ibibazo bakeneye ko nkemura, ngomba rero kwitaba kandi n’iyo ndi mu nama nkora ibishoboka nkahamagara uwigeze kunkenera.”
Dr. Agnes Kalibata iteka aharanira kubona imibereho y’Abanyarwanda ihinduka, avuga ko buri munyarwanda aramutse agize ubushake bwo kwiteza imbere u Rwanda rwaba rwiza kurushaho!
Mubyo atazibagirwa; ni igihe hatangiraga gahunda ya “Girinka munyarwanda”; ikaza guhinduka “Girinka muyobozi”. Ibi byatumye Perezida wa repubulika amusaba gukemura ikibazo abahawe inka mu buryo budakwiye bakazisubiza.
Ministri Kalibata yagize ati,”Inka zatanzwe nabi, zatanzwe n’abayobozi b’inzego z’ibanze, nahawe inshingano zo gukemura ikibazo mu minsi 45 ariko mbigeraho mu minsi 32 abantu basubiza inka bari bihaye.”
Ubuzima hanze y’akazi
Madamu Kalibata afite umugabo n’abana babiri (Umuhungu n’umukobwa) yungutse umwaka ushize (2012). Iyo arangije akazi ajya kwita ku bana be.
“Iyo ntashye njya mu kazi k’imuhira no kurera abana.”
Ubusanzwe akunda kunywa amata, agakunda kurya ibijumba ariko arya byose adatoranije, nubwo adakijijwe, ntajye no mu rusengero; ntabwo anywa inzoga.
“Sinywa inzoga ariko sinshobora kugira ikibazo ku bazinywa, numva atari ngombwa kuyinywa.”
Mu buzima bwe, Dr. Agnes Kalibata nta muntu w’icyitegererezo agenderaho, akunda kuba we ariko akemera ibitekerezo by’abamukuriye!
Ministri w’ubuhinzi n’ubworozi ni umuyoboke w’ishyaka riri kubutegetsi (FPR-Inkotanyi) kuva mu 1988, kandi avuga ko “gukunda ishyaka biri mu maraso”.
Nonese ko numva Karibata yaba arumuntu mwiza abereyeho abaturage,yabanje koko agakemura ibibazo bibera muri minister ye cyane akarengane kaberamo cyane cyane muri projet Spiu lwh rssp bikozwe na jolly dusabe witwazango nimwene wabo akirwa arenganya abantu abateranya na leta koko twagera gute muri gahunda ya ndumunyarwanda dute dufite abayobozi nkaba babagome baturenganya?gusa nimutarenganura abantu Imana iraje ibyikorere kandi izatabara violemment kuko ijuru ryarateranye.Karibata,ibukuko Imana yaguhaye abana neza uriya ntiyigeze ipfa iracyariho nimutisubiraho irabahana tu!
LikeLike