
Madamu Mukantabana Serafine yabibwiwe bwa mbere n’abana be ubwo barebaga Televiziyo bakumva mama wabo ari kurutonde rw’abaministri bashyizweho na Perezida Paul Kagame.
“Abantu baha bafite ibanga rikomeye, nabibwiwe n’abana banjye ubwo barebaga televiziyo, nagize emotions (Amarangamutima), nawe tekereza ukuntu Abanyarwanda bangana, warangiza ukumva bagutoranije kuba ministri , ni ibintu bishimishije cyane!”
Minisitiri Mukantabana arashimira Perezida Kagame kubwo icyizere yamugiriye ndetse amwizeza gukora ibishoboka kugira ngo atazamutenguha.
Madame Seraphine asanzwe azi Ministeri y’imicungire y’Ibiza n’impunzi kuko yayikozemo mbere yuko agirwa Komiseri muri Komisiyo yo gusubiza mu buzima busanzwe abahoze ku rugerero.
“Ministeri ndayizi, baduhaye inshingano zikomeye ariko ngiye kuhasanga abantu bazobereye akazi,ni ikipe nziza.”
Mukantabana Seraphine azi neza ibibazo by’impunzi
Mu kwezi kwa Kamena umwaka wa 2011, nibwo Mukantabana Seraphine yatahutse mu Rwanda avuye mu buhungiro nyuma y’imyaka 17 yari amaze ari impunzi. Yabaye umuyobozi w’impunzi muri Kongo Brazaville.
Yatahutse amaze kubikangurirwa n’abayobozi b’u Rwanda, ubu rero afite inshingano zo guhamagarira gutaha abandi babarirwa mu bihumbi bari mu bihugu bitandukanye ku Isi.
Ministri Seraphine Mukantabana aganira n’ikinyamakuru Izuba Rirashe yagize ati, “Ibibazo by’impunzi ndabizi nta muntu uzambeshya ubuzima bw’ubuhungiro kuko ari bubi cyane gusa ibyiza birivugira kandi ukuri barakuzi (Impunzi)”.
Madamu Seraphine Mukantabana asimbuye Gen. Marcel Gatsinzi.
0 comments on “Yatunguwe no kumva mu bitangazamakuru ko yabaye Minisitiri”