
Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bumaze kwemeza ko Charles Bandora azagezwa mu Rwanda ku cyumweru taliki 10 Werurwe 2013.
Bandora ukurikiranyweho icyaha cya Jenoside azagezwa ku kibuga cy’indege I Kanombe I saa moya z’umugoroba yoherejwe n’igihugu cya Norway nkuko byemejwe n’umushinjacyaha ushinzwe gukurikirana abakekwaho Jenoside bihishe mu mahanga.
Siboyintore Jean Bosco yagize ati, “ Twishimiye iyi nkuru, bidasubirwaho Bandora tuzajya kumwakira ku cyumweru I saa moya.”
Bandora nagezwa mu Rwanda azaba abaye umunyarwanda wa mbere ukekwaho Jenoside woherejwe n’igihugu cy’iburayi.
Ntibiramenyekana niba azazanwa n’indege yihariye cyangwa se n’indege rusange, ikizwi nuko azaba aherekejwe n’abapolisi ba Norway.
Iki cyemezo gifashwe nyuma y’iminsi igihugu cy’u Rwanda kigirana ibiganiro na Norway ku buryo iriyoherezwa rizakorwa.
U Rwanda rwari rwasabwe na Norway ko Charles Bandora atakurikiranwa n’ubutabera ku byaha bitashyizwe mu mpapuro zimusabira koherezwa mu Rwanda (Ibyaha bya Jenoside), kuba atakoherezwa mu kindi gihugu kitari u Rwanda cyangwa Norvege, kudahanishwa igihano cy’urupfu, ndetse ko imyaka amaze afungiye muri Norvege yazabarirwa mu gihano azaba yahawe.
U Rwanda rwanasabwe ko imiryango mpuzamahanga yakurikirana urubanza rwa Bandora kandi ikanahabwa amakuru aho azaba afungiye.
0 comments on “Charles Bandora aragezwa mu Rwanda kuri iki cyumweru”