
Ku nshuro ya mbere; Charles Bandora yagejejwe mu rukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge kugira ngo aburanishwe ku ifungwa n’ifungura ry’agateganyo.
Bandora amaze gusomerwa umwirondoro we; yawemeye ariko umucamanza amubaza niba yiteguye kuburana.
Bandora yasubije Perezida w’urukiko muri aya magambo; “Ntabwo niteguye kuburana kuko ntafite unyunganira; ndacyamushaka.”
Bandora yari yabanje gusaba igihe kiri hagati y’iminsi 15 n’amezi atatu kugira ngo ashake umwunganizi mu by’amategeko icyakora nyuma aza gushimangira ko yahabwa amezi abiri.
Ubushinjacyaha buhagarariwe na Ndibwami Rugambwa bwabwiye urukiko ko nta kibazo bubona ku busabe bwa Bandora kuko ibyo asaba abyemererwa n’amategeko.
Umushinjacyaha Ndibwami yagize ati; “Twumva ibyo asaba yabyemererwa ariko nkuko yasabye igihe kiri hagati y’iminsi 15 n’amezi atatu; urukiko rwareba igihe gikwiye akaba aricyo ahabwa.”
Bandora yagejejwe ku rukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge aherekejwe n’aba polisi bagera ku 10 kandi yambaye amapingu.
Imbere y’umucamanza yavugaga atuje kandi agasubiza ibyo abajijwe.
Mu rukiko nta ndorerezi cyangwa abanyamakuru b’ibitangazamakuru mpuzamahanga bahagaragaye nkuko byagenze mu manza nk’iza Leon Mugesera wavanywe muri Canada cyangwa se Uwinkindi Jean wavanywe ku rukiko mpanabyaha rwashyiriwe u Rwanda ruri Arusha muri Tanzania; Gusa ubushinjacyaha bwatangarije ikinyamakuru Izuba Rirashe ko igihugu cya Norvège kizohereza indorerezi zizakurikirana urubanza rwe igihe azaba aburanishwa mu mizi.
Mu rukiko ntiyasomewe ibyo aregwa; icyakora no mu bushinjacyaha ntiyigeze abazwa kuko atarabona umwunganira.
Perezida w’urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge; Byakatonda John azafata umwanzuro ku gihe kizahabwa Bandora ngo ashake umwunganira ku wa 20 werurwe 2013.
0 comments on “Bandora yaje mu rukiko nta mwunganizi”