
Umuryango IBUKA urasaba inzego z’umutekano n’ubuyobozi bw’ibanze kwita ku mutekano w’abacitse ku icumu, cyane cyane muri iki gihe cyo kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi.
Perezida wa IBUKA aranasaba abayobozi kudatinya kuvuga ko hari ibikorwa bibi byibasira abacitse ku icumu.
Prof Dusingizemungu Jean Pierre yagize ati “Usanga abayobozi batinya kuvuga ko ikibazo cyabaye ahubwo bakacyita ikibazo rusange ntibashake kwerekana ko hari ibikorwa byibasira abacitse ku icumu, cyangwa bagahishira ko hari ingengabitekerezo ya Jenoside, ngo bigengesera guhungabanya abantu. Turasaba abayobozi n’abantu basanzwe gutanga amakuru kandi yihuse ashobora gufasha inzego z’umutekano gutahura abanyabyaha.”
Dr. Dusingizemungu yanasabye inzego z’umutekano kuba maso kandi n’abacitse ku icumu bakimenya. Ati “Abagifite ingengabitekerezo [ya Jenoside] bakoresha iki gihe [cyo kwibuka] niyo mpamvu abashinzwe umutekano bakwiye kuba maso, kandi turasaba abacitse ku icumu kwimenya, bakamenya ko iki ari igihe ababisha bashobora kugira ikibi bakora. Bakwiye nabo gutanga amakuru vuba.”
Nubwo Umuryango IBUKA uharanira inyungu z’abacitse ku icumu usaba inzego z’umutekano n’ubuyobozi busanzwe kuba maso, Polisi y’Igihugu ivuga ko uko imyaka ishyira iyindi, ibikorwa byo guhohotera abacitse ku icumu bigenda bigabanuka, ku buryo muri iki gihe cyo kwibuka ku nshuro ya 19 Jenoside yakorewe Abatutsi, nta mpungenge ko umutekano uzaba mwiza.
Umuvugizi wa Polisi Assistant Commissioner of Police (ACP) Theos Badege yagize ati “Mu bihe bitandukanye dushyiraho ingamba zo gucunga umutekano. Mu bihe byashize habagaho ibikorwa byo guhohotera abacitse ku icumu ariko uko imyaka ishira bigenda bihinduka. Kugeza ubu ntiturabona icyaha kigamije guhohotera abacitse ku icumu. Icyakora turasaba abantu gushishoza bakirinda gukora icyaha icyo ari cyo cyose kuko no mu muco wacu nta muntu usinda cyangwa ngo agire ikindi akora iyo ari igihe cy’umubabaro.”
ACP. Theos Badege anavuga ko ibyaha bikorwa mu cyunamo byose bidakwiye kubonwa gusa nk’ibyibasira abacitse ku icumu gusa, agasaba abantu kwirinda ibyaha mu bihe byose ariko cyane cyane muri aya mezi atatu igihugu cyibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi.
Hi there, just became alert to your blog through Google, and found that it is truly
informative. I am going to watch out for brussels.
I will be grateful if you continue this in future.
Lots of people will be benefited from your writing. Cheers!
LikeLike