
Nyuma y’imyaka 10 Lt. Col Cyiza Augustin aburiwe irengero, umuryango we urasaba ubushinjacyaha gukurikirana uwamwishe.
Umunyamategeko uhagarariye Denyse Ntamwera umugore wa nyakwigendera yandikiye umushinjacyaha mukuru nkuko byemejwe n’umuvugizi w’ubushinjacyaha Alain Bernard Mukurarinda.
“Umwavoka w’umuryango wa Cyiza yazanye ikirego taliki 03/04/2013, ararega umuntu utazwi, amushinja icyaha cy’ubuhotozi, iycarubozo no gutwara umuntu (gushimuta)”
Umushinjacyaha Mukurarinda yirinze kugira byinshi avuga kuri iyi nkuru avuga ko hategerezwa igisubizo cy’umushinjacyaha mukuru Martin Ngoga.
Lt. Col Augustin Cyiza yahoze ari umusirikare mu ngabo z’u Rwanda, bivugwa ko yaburiwe irengero taliki 23 Mata 2003 amaze gushimutwa.
Me Rudakemwa Jean Felix uhagarariye umuryango wa nyakwigendera yanditse asaba ubushinjacyaha gukora iperereza kuwashimuse, akica akanakorera iyicarubozo Lt col Cyiza.
Lt. Colonel Cyiza Agustin yari yarasezerewe mu ngabo z’u Rwanda. Yari Major mu ngabo za leta ya perezida Juvenale Habyalimana, aza kwinjizwa mu ngabo zahoze ari iza APR muri 94. Nyuma yaje kugirwa Visi-Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga kuva muri 1995 kugeza 1998. Yanabaye perezida w’Urukiko Rusesa Imanza.
Mu gihe umushinajacyaha mukuru atarasubiza umuryango wa nyakwigendera Cyiza, hagomba gusuzumwa niba abarega barubahirije inzira yubahirizwa hatangwa ikirego kubyaha nkurikiranabyaha(procedure penale) nkuko bivugwa n’umuvugizi w’ubushinjacyaha.
Bwana Mukurarinda yagize ati, “ubusanzwe ikirego gitangirira muri polisi(Ubugenzacyaha), iyo polisi yanze kugikurikiranywa hifashishwa ubushinjacyaha ku rwego rwisumbuye ndetse umushinjacyaha kuri urwo rwego akamenyeshwa umugenzacyaha wanze kugikurikirana, nyuma bikamenyeshwa umushinjacyaha mukuru. Ubwo rero hazabanza hasuzumwe niba byaranyuze muri izo nzira.”
0 comments on “Umuryango wa Col. Cyiza urasaba guhabwa ubutabera”