
Ishyaka rimaze imyaka hafi ine ritaremerwa na guverinoma y’u Rwanda ryongeye kwimwa uburenganzira bwo gukoresha inama.
Rwanda democratic green party (Ishyaka riharanira demokarasi n’ibidukikije mu Rwanda) ryari riherutse kwandikira akarere ka Gasabo risaba gukoresha intekorusange igamije kuryandikisha mu buryo bwemewe n’amategeko, Inama yariteganyijwe taliki ya 10 Gicurasi 2013.
Umuyobozi w’akarere ka Gasabo yatangarije izuba Rirashe ko atimye uruhushya ishyaka rya Green party ahubwo hari undi muntu wasabye mu izina rimwe asaba gukoresha inama.
Bwana Ndizeye Willy yagize ati, “Ntabwo twabimye uburenganzira, ahubwo taliki 22 twabonye ibaruwa isaba gukora inama, Nyuma haza indi taliki 24 nayo isaba gukora inama kandi zasinywe n’abantu batandukanye kandi bose bavuga ishyaka rimwe. Ubwo rero twabasabye kubanza gukemura amakimbirane hagati yabo kuko tubona bishobora guteza ikibazo.
Soma Inkuru irambuye…http://bit.ly/ZEQbbS
0 comments on “Green party yongeye kwimwa uburenganzira bwo gukoresha inama”