
Mu gihe hasigaye amezi ane ngo amatora y’abadepite akorwe; Umuryango wa FPR-Inkontanyi uravuga ko witeguye guhatana n’amashyaka atavuga rumwe nawo.
Komiseri ushinzwe ubukangurambaga mu Muryango wa RPF-Inkotanyi avuga ko hari ibyiza uyu muryango wakoze bituma ugira icyizere cyo gutsinda amatora y’abadepite.
Mu bituma bagira icyizere cyo gutsinda amatora y’abadepite, harimo nka gahunda ya girinka Munyarwanda imaze guhindura imibereho y’Abanyarwanda, gahunda yo gushyira abaturage mu ma koperative, ubwisungane mu kwivuza ndetse n’uburezi bw’ibanze bw’imyaka 12.
Icyakora ngo hari inzitizi iri shyaka rifite zishingiye ku bice bitatu nk’uko Gasamagera Wellars yabitangarije Izuba Rirashe, ati “Inzitizi ya mbere ni ishusho igihugu gifite mu mahanga n’uburyo tuvugwa mu bihugu duturanye nabyo, ibyo bigira ingaruka ku matora. Dufite abanyamuryango bashobora kugira imyifatire itari myiza ku buryo nabyo bigira ingaruka ku baduha amajwi. Na none mu gihugu imbere ntitwakwirengagiza abatavuga rumwe natwe (Opposition), opposition irahari kandi twiteguye kureba abo tuzaba duhanganye mu matora.”
Soma inkuru irambuye…http://bit.ly/18hJL5m
0 comments on “RPF-Inkotanyi yiteguye guhangana n’amashyaka atavuga rumwe nayo”