
Abayisilamu bavuga ko iri tsinda ryabogamye ku buryo bukabije kandi uburyo bwakoreshejwe hasuzumwa ibibazo nabwo bukaba butanoze. Kubera iyo mpamvu barasaba ko hashyirwaho irindi tsinda ridafite aho ribogamiye nkuko umwe muribo yabibwiye ikinyamakuru Izuba Rirashe.
Sheikh Sindayigaya Musa yagize ati, “Turasaba ko hashyirwaho irindi tsinda ridafite aho ribogamiye, kuko iriya raporo ibogamye cyane kandi igatunga agatoki abantu nta bimenyetso.”
Umuyobozi mukuru wa RGB (Ikigo cy’imiyoborere mu Rwanda), Prof. Shyaka Anastase ashima cyane raporo inengwa na bamwe mu bayisilamu.
Prof. Shyaka ati, “Turashima akazi kakozwe na Task force, twabiganiriyeho nka Leta ndetse n’Abisilamu bavugwa muri iki kibazo, twashimye cyane iyi raporo ndetse n’akazi kose kakozwe dore ko kakozwe mu gihe gito kandi bakagera ku bantu benshi mu bice bitandukanye by’igihugu byavugwagamo ibibazo.”
Muri rusange raporo yerekana ibibazo bitatu by’ingenzi byabaye umusemburo w’amakimbirane y’abayisilamu mu Rwanda. Harimo imiyoborere mibi, imicungire mibi y’umutungo no kutubahana hagati y’abayobozi b’idini.
Soma inkuru irambuye hano…http://bit.ly/13JDyfR
0 comments on “Abanyapolitike bakomeye baratungwa urutoki mu kwenyegeza ibibazo by’Abisilamu”