Polisi y’Igihugu yafashe icyemezo cyo gufunga Supt. Vincent Habintwari ukekwaho uruhare mu rupfu rw’uwitwa Jean Claude Safari wari ufite imyaka 26 y’amavuko.
Mu cyumweru gishize, ibitangazamakuru byo mu Rwanda byanditse ku rupfu rwa Safari bivugwa ko yakubiswe bikomeye n’abashinzwe umutekano bazwi nk’inkeragutabara, ariko akaza guhuhurwa n’uyu mupolisi uba mu ishami rikora iperereza (Intelligence Unit).
Ibyo byabereye mu Kagali ka Nyakabanda, Umurenge wa Nyakabanda, Akarere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali ku wa 15 Gashyantare 2013. Safari yitabye Imana ku wa 9 Mata 2013 ku bitaro byitiriwe Umwami Faycal.
Soma Inkuru irambuye…http://bit.ly/10Yl0UF
0 comments on “Umupolisi mukuru ushinzwe iperereza arafunzwe azira urupfu rw’umusore w’imyaka 26”