
Supt. Vincent Habintwari ukekwaho uruhare mu rupfu rw’uwitwa Jean Claude Safari yagejejwe mu rukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge ari kumwe n’abandi babiri bavugwaho kuba barafatanyije mu gukubita nyakwigendera Safari Jean Claude bikamuviramo urupfu.
Bimenyimana Christophe, Hakizamungu na Supt. Habintwari bari bazanywe mu rukiko n’ubushinjacyaha; busaba ko bafungwa iminsi 30 mu gihe iperereza rigikomeje.
Umwunganizi wa Supt. Vincent Habintwari yasabye urukiko ko urubanza rwabera mu muhezo ku mpamvu zuko umukiriya we afite inshingano zikomeye mu gihugu kandi ibivugirwa mu rukiko bishobora kubangamira inyungu z’akazi akora.
Supt. Vincent Habintwari asanzwe ari umupolisi mukuru ushinzwe guperereza (Intelligence Officer).
Ubusabe bwa Me Zitoni Pierre Claver bwatewe utwatsi n’urukiko nyuma yo kwiherera iminota 40. Maze urukiko rutegeka ko iburanisha rikorwa mu ruhame kuko nta mpamvu zifatika abaregwa bafite zatuma urubanza rubera mu mwiherero.
Abunganira abaregwa kandi banasabye urukiko ko abanyamakuru batafata amafoto y’abaregwa ndetse n’ababunganira ariko nabyo byangwa n’umucamanza.
Soma inkuru irambuye hano…http://bit.ly/16EvW2A
0 comments on “Umupolisi mukuru ushinzwe iperereza yagejejwe mu rukiko”