Stanislas Mbanenande yahawe igifungo cya burundu n’Urukiko rwa Stockholm nyuma yo guhamwa n’icyaha cya Jenoside, igihano kiremereye gitanzwe bwa mbere mu mateka ya Suede.
Ni nawe Munyarwanda ariko ufite ubwenegihugu bwa Suede uburanishijwe ku byaha bya Jenoside n’icyo gihugu.
Stanislas Mbanenande w’imyaka 54 y’amavuko, yahoze ari umwarimu muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, ariko Jenoside yayikoreye mu cyahoze ari Kibuye cyane cyane muri Bisesero no kuri Stade Gatwaro.
Icyemezo cyatanzwe n’urukiko rwisumbuye rwa Stockholm, cyakiriwe neza n’ubushinjacyaha bw’u Rwanda, nk’uko byatangajwe n’umushinjacyaha ushinzwe gukurikirana abakekwaho Jenoside bihishe mu mahanga.
Siboyintore Jean Bosco yagize ati, “Twabyakiriye neza kuko ari urubanza twari dutegereje, ni rumwe mu manza twatanzemo ibimenyetso bihagije, ubugenzacyaha n’ubushinjacyaha bwa Suede biyiziye gukora iperereza.”
Soma Inkuru Irambuye hano…http://bit.ly/122b0OT
0 comments on “Umunyarwanda yakatiwe gufungwa burundu muri Suede”