
Umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda aravuga ko umwanya mushya w’ubugenzuzi mu gisirikare cy’u Rwanda (Inspector General) ugamije kunoza imikorere y’ingabo.
Ku wa gatandatu taliki 22 Kamena 2013, Perezida Paul Kagame (Umugaba mukuru w’Ikirenga) yahinduye abayobozi bakuru b’ingabo ariko ashyiraho umuyobozi w’urwego rushya mu gisirikare cy’u Rwanda.
Brig. General Jack Nziza wari Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ingabo, yazamuwe mu ntera ahabwa ipeti rya Jenerali Majoro ahita anashingwa imirimo mishya yo kuba Inspector General w’ingabo z’igihugu (RDF).
Nyuma yo gushyiraho uyu mwanya ndetse ugahabwa Maj. General Jack Nziza abantu bibajije ububasha uyu musirikare azaba afite mu gisirikare cy’u Rwanda ugereranyije n’ubuzaba bufitwe n’umugaba mukuru w’Ingabo.
Soma Inkuru irambuye hano: http://www.izuba-rirashe.com/m-1263-maj–gen-jack-nziza-afite-inshingano-zo-kunoza-imikorere-ya-rdf.html
0 comments on “Maj. Gen Jack Nziza afite inshingano zo kunoza imikorere ya RDF”