- Mu mezi atanu ashize 2 baguye mu maboko y’iki kigo
- Abahafungirwa bavuga ko bakubitwa bikomeye
- Ubuyobozi bw’ikigo ntibwemeranya n’abavuga ko hari ihohoterwa ry’ikiremwa muntu

Iyo ugeze ahazwi nko kuri gereza yo kwa Kabuga, aho Umujyi wa Kigali uvuga ko ufungira inzererezi, haba harinzwe cyane na Polisi y’igihugu, nta muntu wemerewe kuhinjira keretse abiherewe uruhushya n’Umujyi wa Kigali. Icyakora ntiwemererwa kwinjira ahafungirwa abantu.
Abaturage bamaze kuhafungirwa bavuga ko bahohoterwa bikomeye muri icyo kigo
Murekatete Jeanette, umubyeyi w’umwana umwe avuga ko atibuka inshuro amaze gufungirwa kwa Kabuga kandi uko ahafungiwe arakubitwa bikomeye.
Azira kenshi gucuruza Imbuto ku gataro kugira ngo abone amaramuko kandi umwana we abashe kubona amafaranga y’ishuri.
“Hariya hantu uhakurwa n’Imana gusa, abapolisi baradukubita cyane ndetse hari n’abantu bahagwa (bahapfira). Iyo ugize amahirwe ukagira umwana niwe ugukuzamo, mbese baba bafunguye umwana”.
Nubwo Polisi ariyo icunga umutekano w’iki kigo; ntiyemera umugayo uvugwa ku micungire yacyo ahubwo ibihabera n’imibereho y’abaturage bikwiye kubazwa Umujyi wa Kigali.
Soma Inkuru irambuye…http://www.izuba-rirashe.com/m-1326-imikorere-ya-transit-centre-yo-kwa-kabuga-ntivugwaho-rumwe.html
0 comments on “Ihohotera ry’Uburenganzira bwa muntu muri Transit Center”Gereza yo kwa Kabuga”?”