Hafi amashyaka 6 niyo ashobora gukorana n’ishyaka riri ku butegetsi. Ntabwo amashyaka yose aremeza ko azakorana na FPR ariko amaze kwemeza ko azahatana atishyize hamwe na FPR –Inkotanyi ni PSD , PL na PS Imberakuri.
Irindi shyaka rifatwa nk’irifite imbaraga ku buryo ryakwiyamamaza ryonyine ni PPC ariko muri iki cyumweru nibwo inteko rusange izafata umwanzuro wa nyuma nk’uko umuyobozi w’iryo shyaka abivuga.
Dr. Alivera Mukabaramba yagize ati, “Byombi birashoboka (kwiyamamaza dufatanyije na RPF cyangwa twenyine) ariko bizemezwa n’abanyamuryango.”
Uku gushidikanya biratuma hari abakeka ko PPC igiye kwifatanya na FPR kimwe n’andi mashyaka nka PSR, UDPR, PDC, PDI na PSP
Ishyaka PS- Imberakuri ryo ryamaze kuvuga ku mugaragaro ko rizahatana ridafatanyije na FPR-Inkotanyi ngo kuko ari ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi.
Madam Mukabunani Christine, uyoboye iri shyaka yabwiye ikinyamakuru Izuba Rirashe ko imyiteguro igeze kure; “Tuzitoza ku giti cyacu kuko turi ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi kandi ibitekerezo byacu binyuranye n’ibya FPR, tuziyamamaza mu bushobozi dufite.”
Amashyaka nka PL na PSD yo azakomeza umurongo wayo nk’ibisanzwe. Umuyobozi w’ishyaka rya PL Protais Mitali yatangarije Izuba Rirashe ko barimo kunononsora Porogaramu politiki ndetse vuba bakazatangira amatora mu nzego z’ibanze.
Amashyaka amaze hafi imyaka 19 afatanya na FPR-Inkotanyi avuga ko agifite inyungu zo gukomeza gukorana n’iryo shyaka rikomeye, haba mu kubona imyanya ndetse n’iterambere igihugu gikomeje kugeraho.
Visi Perezida wa mbere wa PDC Emmanuel Gatera yabwiye Izuba Rirashe ko nta cyatuma batandukana na FPR kugeza ubu.
“Uko twafatanyije mu matora y’ubushize tubona nta kibazo, nubu tuzafatanya kandi barabyemeye, iyo urebye iterambere igihugu kigezeho, gahunda twiyemeje gufatanyamo zagenze neza, ntacyatuma duhindura uwo mugambi.”
PDC yahawe imyanya itatu mu Nteko Ishinga Amategeko binyuze mu bufatanye na FPR-Inkotanyi, Mu Nteko Ishinga Amategeko iri shyaka rifitemo imyanya ibiri ifitwe na Hon. Gatera Emmanuel na Hon. Mukakarangwa Coltilda naho muri Sena harimo Hon. Mukakalisa Jean d’Arc.
Umuyobozi w’Ishyaka UDPR Hon. Rwigyema Gonzag avuga ko ishyaka rye ritarafata icyemezo cyo kwifatanya na FPR ariko akaba ashima uko babanye n’ishyaka riri ku butegetsi.
Hon. Rwigyema yagize ati, “Ubundi turabanza tukabijyamo inama ku rwego rw’ishyaka, uretse ko dufite inyungu mu kwishyira hamwe, iyo twishyize hamwe twunguka ko iyo myanya turi buyibone. Amashyaka yacu afite ingengo y’Imali (budget) itari nini ariko byibuze tuba twizeye ko amajwi arenga 5% azaboneka.”
Amashyaka azifatanya na FPR
Abanenga politike y’u Rwanda cyane ku bijyanye n’amashyaka bavuga ko aya mashyaka akorera mu kwaha kwa FPR kandi kuba nta opposition bituma hari amahame ya demokarasi atubahirizwa. Ariko FPR yo ivuga ko ishimishwa no kubona hari abayigana ngo bafatanye.
Komiseri muri RPF ushinzwe ubukangurambaga Gasamagera Wellars ati ” Ariya mashyaka agira abayoboke kandi tuba tubakeneye, iyo kwiyamamaza bigeze abo bayoboke turababona kandi buriya muri Politike niyo wabona umuntu umwe aba agufitiye akamaro. Rwose bizaba ari byiza nitubona amashyaka tuzafatanya.”
Nubwo abavugira ku buryo buzwi RPF-Inkotanyi bashima ibyo gufatanya n’andi mashyaka ku nyungu zo gushaka imyanya mu Nteko Ishinga Amategeko; hari n’abavuga ko bifasha mu guhosha amakimbirane ashobora guterwa no guhatanira imyanya mu gihe aya mashyaka yaba arimo kwirwanaho kandi atabifitiye ubushobozi.
Umwe mu banyamuryango ba FPF aherutse kubwira umunyamakuru w’Izuba Rirashe ko FPR-Inkotanyi ishyize imbere amahoro mu Banyarwanda kuko aricyo yaharaniye kuva kera, bityo abashinga amashyaka bagamije gushaka imyanya bayihabwa uko bifuza ariko Abanyarwanda bakabona amahoro.
Yagize ati, “Hafi ya bose bashinga amashyaka bashaka imyanya gusa, niyo mpamvu twemera gufatanya nabo mu gihe cyo kwiyamamaza maze tukabagenera imyanya, twebwe duharanira iteka amahoro, ntidushyize imbere imyanya gusa. Ni ngombwa ko abakeneye iyo myanya tuyibaha kuko amahoro adafite ikiguzi, nubu rero abashaka kwifatanya natwe ntabwo twabasubiza inyuma rwose.”
Kugeza ubu hari imitwe ya politiki 10 yemewe n’amategeko y’u Rwanda, iyo niyo yonyine yemerewe guhatana mu matora y’Abadepite azaba muri Nzeri 2013. Hazaba hemerewe kandi abandi bakandida bigenga bujuje ibisabwa na komisiyo y’Igihugu y’Amatora.
jye aho gutora FPR najya mumva,nohererejwe mesage ngo yo gutora fpr mpita nzunga isereri,sinanze kwiga nka bo gusa keretse ni nkenyuka!!
LikeLike
tanga impamvu twagenderaho
LikeLike