
Polisi y’Igihugu iratangaza ko yatangiye iperereza ku ikubitwa ry’umunyamakuru wa City Radio.
Ndahiro Valence wakubiswe, avuga ko yakubiswe na Polisi i Nyabugogo mu ijoro ryo kuwa 13 Nyakanga 2013 azira kubaza abapolisi igituma barimo gukubita umuturage.
Ndahiro usanzwe ukora mu ishami ry’amakuru kuri City Radio, avuga ko yakubiswe kandi yamaze kwereka abapolisi ibyangombwa bye by’akazi, ariko bakavuga ko yababangamiye mu kazi.
Ndahiro Valence yagize ati “Byabaye mu ijoro ryo kuwa gatandatu, Nyabugogo imbere y’akabari (Top Chef). Hari umugabo wari wafashwe bamushinja ko yibye, haza imodoka ya Polisi ifite Plaque “RNP 041 S”, isaba uwo mugabo kujya muri Panda gare arabyanga kuko yari yasinze, umupolisi umwe amukubita umugeri, aramuniga ari nako amukubita umutwe ku mudoka, mbajije uko byagenze umupolisi ankubita urushyi, namweretse ikarita ariko aranga.”
Akomeza agira ati “Bahise banyaka recorder (radiyo ifata amajwi) yanjye, banshyira muri Panda gare bagenda bankandagiye hejuru ndi kumwe n’uwo mugabo. Tugeze kuri Sitasiyo ya polisi y’i Nyamirambo, umwe mu bapolisi yanjyanye inyuma atangira kunkubitirayo, ansaba gusiba amajwi nari nafashe, ariko mbabeshya ko nasibye ayo majwi barandekura.”
Umuyobozi w’ubugenzacyaha mu Mujyi wa Kigali, yabwiye ikinyamakuru Izuba Rirashe ko hatangiye iperereza ryo kumenya niba uwo munyamakuru yarakubiswe koko.
Senior Superintendent Urbain Mwiseneza yagize ati “Hari umunyamakuru abapolisi bafashe, ubu turimo gukora iperereza, yaduhaye ikirego. Tuzabamenyesha ikizavamo, umunyamakuru ni Umunyarwanda nk’abandi akagira n’uburenganzira bwihariye ahabwa n’amategeko bwo gutara amakuru, ubwo ibyo byombi tuzabirebaho.”
Hari amakuru agera ku Izuba Rirashe avuga ko uyu munyamakuru yasabwe imbabazi n’abandi bapolisi bakuru, bamusaba kutabishyira mu itangazamakuru, ariko umunyamakuru we avuga ko imbabazi atazisabwe n’abamukubise ahubwo ari abayobozi babo. Ndetse ngo abo ba Polisi nibo bamusabye gutanga ikirego kugira ngo hakurikiranwe abamukubise.
Source: http://www.izuba-rirashe.com/m-1564-polisi-iraregwa-gukubita-umunyamakuru.html
0 comments on “Polisi yakubise umunyamakuru wa City Radio”