
Icyakora ubuyobozi bw’amagereza mu Rwanda burabihakana buvuga ko uburenganzira bw’abafungwa bwubahirizwa nk’uko biteganywa n’amategeko.
Taliki 26 Nyakanga 2013 nibwo abitwa Sylver MWIZERWA na Donatien Mukeshimana bari kumwe n’abo mu muryango wa Ntaganda basuye Me Ntaganda washinze PS-Imberakuri n’abandi banyapolitiki barimo Deo Mushayidi wa PDP-Imanzi.
Bagezeyo ngo bimwe uburenganzira bwo kubashyikiriza ibyo bari babazaniye(ibyo bagemuye)nk’uko bivugwa na Alexis Bakunzibake, Visi perezida wa PS-Imberakuri igice cya Ntaganda.
Alexis Bakunzibake yavuze ko ; « Twatunguwe kandi tubabazwa no kutemererwa gutanga ingemu no kuvugana mu bwisanzure n’abafungwa. twabonye ari umugambi wo kwicisha Ntaganda inzara kandi [twamenye ko]bamwimye uburenganzira bwo kwivuza. Turasaba ko bikubita agashyi bakamurekera uburenganzira bwe.”
Major General Paul Rwarakabije uyobora urwego rw’igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa, mu kiganiro n’Izuba Rirashe yahakanye ibivugwa n’abarwanashyaka ba PS-Imberakuri, ahubwo akabashinja gukora ibinyuranye n’amategeko.
Rwarakabije yagize ati, “Ibyo rwose ntabwo ari byo, ahubwo baje bikoreye imifuka irimo ibiryo bibisi kandi muri gereza hari ibyo kurya, iyo bagemuye bazana ibyo kurya bitetse. Twebwe twubahiriza amategeko n’uburenganzira bw’abafungwa.”
Gen. Rwarakabije yongeyeho ko mu baje gusura bariya banyapolitiki harimo Uwitwa Mwizerwa Sylver utari ubyemerewe kuko ataramara amezi 6 afunguwe. Kandi nta muntu wemerewe gusura abafungwa mu gihe ataramara amezi 6 hanze ya gereza(Mwizerwa yafunguwe taliki ya 10/07/2013, aho yari amaze imyaka itatu muri gereza ya Kimironko)
Icyakora Alexis Bakunzibake avuga izi ari impamvu z’urwitwazo zigamije kujijisha.
Nubwo abarwanashyaka ba PS-imberakuri bavuga ko Ntaganda Bernard yimwe uburenganzira bwo kuvuzwa no kugemurirwa; baremera ko ubuzima bwe [me Ntaganda], Deo Mushayidi n’abandi bumeze neza kandi nta kibazo cy’umutekano bafite nk’uko byahoze bagifungiye muri gereza nkuru ya Kigali.
Gusa bavuga ko bafunzwe ku mpamvu za politike.
Me Ntaganda Bernard azafungurwa mu mataliki abanza ya Kamena 2014 naho Deo Mushayidi yakatiwe gufungwa burundu.
0 comments on “Imberakuri ziravuga ko abanyapolitiki bafunzwe bafashwe nabi”