
Mu gihe mu Rwanda amwe mu mashyaka asa n’aho atariho kubera amikoro, itegeko rishya ryasohotse muri Nyakanga 2013 ribuza inkunga zivuye hanze ndetse n’iz’imbere mu gihugu zitavuye mu bayoboke, riravugwaho byinshi.
Nubwo impamvu itangwa ku ibuzwa ry’inkunga y’amahanga, iy’imiryango n’ibigo by’imali ishingiye ku bwigenge n’ubusugire bw’igihugu, hari bamwe mu banyapolitike babona ko ngo bigamije guha ingufu ishyaka rya FPR-Inkotanyi rimaze imyaka irenga 19 ku butegetsi andi mashyaka agakomeza kuzahara.
Umuyobozi wa Green Party, ishyaka rimaze kwemerwa nyuma y’imyaka rishaka gukora politiki mu buryo bwemewe avuga ko FPR-Inkotanyi igiye gukomera andi mashyaka akabaho nabi, kuko iri shyaka rifite ubucuruzi bukomeye burimo inganda za mbere mu gihugu.
Dr. Frank Habineza yagize ati “Itegeko twabonye rikomeye kurusha irya mbere, cyane cyane ku mashyaka yamaze kwemerwa adashobora kubona inkunga mu gihugu, nka RPF ifite ubushobozi ariko ku mashyaka mashya biragoye cyane kuko nta bucuruzi akora. FPR irakomeye cyane, ariko na none nkabibona nkaho itinya ihiganwa.”
Soma Inkuru irambuye….http://www.izuba-rirashe.com/m-1974-itegeko-ry-amashyaka-ritangiye-kuvugisha-abanyapolitiki.html
0 comments on “Itegeko ry’amashyaka mu #Rwanda ritangiye kuvugisha abanyapolitiki”