
Umuvugizi w’Ubushinjacyaha, Alain Mukuralinda yatangarije Izuba Rirashe ko ibyakozwe bidafite aho bihuriye n’impamvu za Politike nkuko bivugwa.
Mukuralinda yagize ati “Ayo makonti n’imitungo byarafatiriwe kuko hariho gukorwa iperereza, kandi byakozwe hashingiwe ku itegeko ryo muri 2004. Dufite ububasha duhabwa n’amategeko ryo gufatira imitungo idafite bene yo, cyane iyo dukeka ko yaba ikoreshwa mu buryo bwateza ibibazo.”
Inkuru y’ifatirwa ry’imitungo ya Rujugiro yashyizwe ahagaragara mu cyumweru gishize n’Umuvugizi we Dr. David Himbara, nawe wigeze kuba Umujyanama wa Perezida Kagame mu by’ubukungu, bombi ubu bakaba bari mu batavuga rumwe n’ubutegetsi.
Dr. Himbara ntiyashoboye kwitaba Telefoni ubwo twakurikiranaga iyi nkuru, ariko binyuze mu bindi bitangazamakuru yamaganye (Himbara) ibyakozwe na Leta y’u Rwanda.
Umuvugizi w’Ubushinjacyaha bw’u Rwanda yanze kuvuga ibyo bakurikiranyeho Rujugiro, ariko ashimangira ko atari impamvu za Politike. Ati “Abashaka kubihuza n’impamvu za Politike ni akazi kabo, icyo tuzi ni uko ntaho bihuriye! Hari amazu menshi twafatiriye (acungwa na Leta) ku Kisimenti afite agaciro ka miliyari 3, si igitangaza rero gufatira aya Rujugiro.”
Komeza Usome iyi nkuru hano: http://www.izuba-rirashe.com/m-2179-ubushinjacyaha-bwemeje-ko-bukurikiranye-rujugiro.html
Advertisements
0 comments on “Ubushinjacyaha bwemeje ko uwahoze ari umujyanama wa Perezida Kagame”