
Polisi y’Igihugu y’u Rwanda, iravuga ko itamushaka ku mpamvu za politiki dore ko ari impunzi mu gihugu cya Uganda.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda ACP Theos Badege, yemeje ko batanze impapuro zo gufata Lt. Mutabazi Joel kuko akekwaho kwiba amafaranga muri Banki ya Kigali mu mwaka wa 2011.
ACP Badege yagize ati “Bagenzi bacu muri Uganda bafite ishingiro ryo gufata Mutabazi kuko hari impapuro zemewe za Polisi Mpuzamahanga zisaba ko yakoherezwa mu Rwanda, hashingiwe ku nshingano mpuzamahanga za polisi.”
Mutabazi yahoze mu gisirikare cy’u Rwanda, ariko inzego za gisirikare z’u Rwanda zemeje ko yatorotse akiri mu gisirikare.
Umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda Brig. General Nzabamwita Joseph yatangarije Izuba Rirashe ko uretse gukurikiranwa ku cyaha cy’ubujura azanabazwa ibyo gutoroka igisirikare.
Ku ruhande rwa Polisi ya Uganda, ivuga ko u Rwanda rwanditse rusaba ko yafatwa akoherezwa mu Rwanda, ariko icyo gikorwa cyaburijwemo kuko Lt. Mutabazi arindiwe umutekano n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi muri Uganda.
Umuvugizi wa Polisi Assistant Commissioner of Police Theos Badege, yasubije agira ati “Twebwe twatanze impapuro zo kumufata dushingiye ku cyaha cyakozwe, icyaha cyarakozwe, polisi ikora dosiye, bamwe barafashwe nyuma tuza kumenya aho ari dushyiraho impapuro zo kumufata.”
Source: http://www.izuba-rirashe.com/m-2267-polisi-y-u-rwanda-yemeje-ko-ishaka-lt–mutabazi-joel.html
0 comments on “Polisi y’u #Rwanda yemeje ko ishaka Lt. Mutabazi Joel”