
Bavuga ko bakoreye igihugu kuva mu 1994 kugeza taliki 31 Werurwe 2001 ubwo havanwagaho amakomini, ariko Leta ikabima amafaranga bagenerwaga y’ishimwe (indemnities).
Umwe muri bo witwa Alphonse Niyoyita, avuga ko bageze ku nzego zirimo Umuvunyi na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC), ariko ntibagire icyo babafasha.
Niyoyita yagize ati “Inzego zose zishoboka twazigezeho ariko nyuma y’imyaka 12 ntacyo turabona, kandi ayo mafaranga yahawe gusa abantu (ba Burugumestri) bo mu makomine yari afite umutekano n’ubukungu bwifashe neza barayabonye, ariko twebwe ntacyo twabonye.”
Abishyuza Leta harimo Gatambiye Etienne wahoze ari Burugumesitiri wa komini Tumba/Byumba, Samvura Epimaque wa Nyakinama/Ruhengeri, Ntirenganya Ignace wa Kinigi/Ruhengeri, Cyubahiro Eugene wa Ruhondo/Ruhengeri, Nizeyimana Jean Bosco wa Gatonde/Ruhengeri, Nsengiyumva Alfred wa Gatonde/Ruhengeri, Mulindahabi Joseph wa Nkuli/Ruhengeri na Niyoyita Alphonse wahoze ari Burugumestri wa Mukingo mu cyahoze ari Ruhengeri.
Aba bahoze ari ba Burugumesitiri, bavuga ko uwari Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu n’Amajyambere ya Komini Nyandwi Desire na Perefe wa Ruhengeri Rucagu Boniface, banditse amabaruwa agenewe Uturere ko bashyira mu bikorwa itegeko ryari ririho icyo gihe rigenera ba Burugumestri amafaranga 479.088Frw y’ishimwe buri mwaka.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Dr. Alivera Mukabaramba yatangarije Izuba Rirashe ko icyo kibazo cyamaze gukemuka kuko bariya bahoze ari ba Burugumesitiri bamaze gusobanurirwa ko amafaranga basaba batayafiteho uburenganzira.
Dr. Mukabaramba yagize ati “Ayo mafaranga basaba ntabwo bayemerewe, itegeko riyemerera ba Meya ryasohotse taliki 01 Mata 2001 kandi ryasohotse baramaze kuvaho.”
Mukabaramba avuga ko iyo Minisiteri yagishije inama Minisiteri y’Ubutabera (MINIJUST) imaze kubona ikirego cy’aba bahoze ari ba Burugumestri, maze MINIJUST yanzura ivuga ko badakwiye kuyahabwa kuko itegeko riyatanga rireba ba Meya aho kuba ba Burugumestri.
Uhagarariye abafite ikibazo, Niyoyita Alphonse yatangarije Izuba Rirashe ko hari abandi bari mu rwego rumwe bayahawe, ariko abahoze bayobora muri Perefegitura ya Ruhengeri bakayimwa.
Dr. Alivera Mukabaramba yemereye Izuba Rirashe ko hari abayabonye ariko yumva bagomba kuyasubiza. Ati “Ntawayabahaye ahubwo barayihaye kuko bari bakiyobora Uturere, ariko nabo bagomba kuyasubiza kuko bayatwaye mu buryo bunyuranye n’amategeko.”
Niyoyita Alphonse na bagenzi be bavuga ko bifuza guhura na Ministeri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, batashobora kumvikana bagashyikiriza ikirego urukiko rubifitiye ububasha.
I don’t even understand how I stopped up here, however
I thought this put up was great. I do not understand who you’re but definitely you’re going to a well-known blogger
should you are not already. Cheers!
LikeLike