Uncategorized

Abunganira Uwinkindi bahuye n’ingorane mu rukiko

ImageAbunganira Uwinkindi Jean ukekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, bahuye n’ingorane zo gusobanura icyo bakoresha amafaranga bahembwa y’ubwunganizi kandi bigaragara ko ntacyo bamumariye.
 
Ubushinjacyaha buhagarariwe na Ruberwa Bonaventure na Mutangana Jean Bosco, bwatunguye abari mu rukiko buvuga ko Me Gatera Gashabana na Me Niyibizi Jean Baptiste bahembwa amafaranga y’umurengera kandi ntacyo bakora (nta musaruro).
 
Mu mezi icumi ashize batangiye kunganira Uwinkindi ngo bamaze gutangwaho amafaranga 38.625.000 frw kandi ngo nayo ava mu misoro y’abaturage.
 
Aba bavoka bishyurwa na ministeri y’Ubutabera kandi bagomba guhembwa miliyoni 60.480.000frw ubwo bazaba bashaka abatangabuhamya bafasha Uwinkindi kwiregura.
 
Muri Rusange igikorwa cyo gushaka abatangabuhamya mu minsi 112 kizatwara leta akayabo ka Miliyoni 103.882.625 frw (58.21% azagenda ku gihembo cy’Avoka).
 
Ubushinjacyaha n’abacamanza bayobowe na Alice Rulisa bafashe umwanya babaza Me Jean Baptiste Niyibizi icyo bakoresheje aya mafaranga yose bamaze guhabwa mu gihe bataranategura imyanzuro yo kwiregura ya Uwinkindi.
 
Umushinjacyaha Ruberwa yagize ati “Ntidushobora kwihanganira ko iyi mikino ikomeza mugihe amafaranga ava mu misoro y’Abanyarwanda akomeza kugendera ubusa, ibi si ibintu byo kwihanganira!”
 
Perezida w’iburanisha Alice Rulisa yabajije uwunganira Uwinkindi icyo bamaze iminsi bakora cyatumye bahembwa ariya mafaranga kandi ntacyo bafasha uregwa. Alice yagize ati, “Mwebwe mufite umuntu ufunze, mwe muri hanze, amezi atatu urukiko rwabahaye yo kwitegura mwakoze iki?”
 
Me Jean Baptiste yasobanuye ko amafaranga bahembwe agenwa n’amasezerano bagiranye n’Urugaga rw’Abavoka ndetse na Ministeri y’Ubutabera kandi akaba ahwanye n’akazi bakoreye Uwinkindi ubwo bamusuraga muri gereza ndetse no kumuhagararira mu rukiko.
 
Uwinkindi we yabwiye urukiko ko iby’ayo mafaranga ntacyo yabivugaho, yisabira guhabwa andi mezi atandatu kugira ngo abamwunganira barangize akazi ko kwiregura.
 
Urubanza rwa Uwinkindi Jean rwagombaga gutangira kuburanishwa mu mizi mu rugereko rwihariye ruburanisha imanza mpuzamahanga ruri murukiko rukuru.
 
Urukiko rwanzuye ko urubanza ruzasubukurwa taliki ya 11/10/2013 kandi agatanga imyanzuro mbere y’icyo gihe.
 
Uwinkindi niwe wabaye uwa mbere woherejwe n’Urukiko Mpanabyaha rwashyiriweho kuburanisha abakekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ngo aburanire mu Rwanda.
 
Yagejejwe mu gihugu taliki ya 19 Mata 2012.

0 comments on “Abunganira Uwinkindi bahuye n’ingorane mu rukiko

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out /  Change )

Google photo

You are commenting using your Google account. Log Out /  Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out /  Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out /  Change )

Connecting to %s

%d bloggers like this: