- Martin Ngoga yavanywe ku mirimo asimburwa n’uwo yayoboraga
- Mugisha Emmanuel yasimbuwe na Peacemaker Mbungiramihigo
- Kaliwabo Charles, Perezida w’urukiko rukuru

Martin Ngoga yasimbuwe n’uwari Umushinjacyaha ufite ububasha mu gihugu Muhumuza Richard.
Impinduka zikomeye zashyizwe ahagaragara nyuma y’Inama y’Abaministri yabaye kuwa 11 Nzeri 2013.
Inama y’Abaminisitiri yashyizeho abacamanza batatu mu Rukiko rw’Ikirenga aribo Gakwaya Gatete Benoit, Gakwaya Justin na Hitiyaremye Alphonse.
Kaliwabo Charles wari Umugenzuzi w’Inkiko akaba n’Umuvugizi yagizwe Perezida w’Urukiko Rukuru.
Abashyizwe mu myanya bose bazabanza kwemezwa na Sena y’u Rwanda.
Inama Nkuru y’Itangazamakuru yahawe ubuyobozi bushya
Peacemaker Mbungiramihigo niwe wagizwe Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inama Nkuru y’Itangazamakuru asimbura Mugisha Emmanuel wari ufite uwo mwanya mu buryo bw’agateganyo kuva taliki ya 06 Mutarama 2012.
Mugisha Emmanuel yari yasimbuye Patrice Mulama wirukanywe kuri uwo mwanya.
Alphonse Nkusi usanzwe akora mu Kigo cy’igihugu gishinzwe imiyoborere (RGB) yagizWe Perezida w’inama y’ubuyobozi yungirijwe na Mugeni Anita, Kabatesi Olive, Apollo Munanura, Collin Haba, Ntirenganya Emma Claudine na Ndahiro Innocent.
More details: http://www.izuba-rirashe.com/m-2610-.html
0 comments on “Perezida Kagame yakoze Impinduka mu butabera no mu Itangazamakuru”