
Umujyi wa Kigali ugomba gushaka hafi miliyari ebyiri zo kwishyura Isosiyete NPD-COTRACO kugira ngo hasanwe imihanda ikenerwa cyane mu mujyi wa Kigali.
Kugira ngo umuhanda wa “Nyabugogo – Poids Lourds” ndetse n’ahazwi nko “Ku Mashyirahamwe” ukorwe, hagomba kwishyurwa miliyari imwe na miliyoni magana atatu (1,300,000,000 Frw).
Miliyoni magana atanu (500,000,000 frw) kandi azishyurwa NPD-COTRACO kugira ngo hubakwe ikiraro kiri ahitwa mu Kanogo (Ikiraro kigaragara ku ifoto).
Iyi sosiyete yahawe igihe kingana n’ukwezi kumwe (uhereye taliki ya 08-01-2014 kugeza 08-02-2014) kugira ngo ibe yarangije imirimo yo kubaka uyu muhanda wangijwe bikomeye n’imvura yaguye kuwa 17 Ukuboza 2013 igasiga isatuye uwo muhanda.
Umuyobozi w’Ishami ry’Ibikorwaremezo mu Mujyi wa Kigali, Ahimbisibwe Reuben, ndetse n’impuguke zikorera muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo zivuga ko hasigaye akazi ka Ministeri y’Imari ko gushaka ayo mafaranga.
Kuki ibibazo by’imihanda bidakemuka?
Ibibazo by’imihanda isenyuka hato na hato bisa n’aho bitarabonerwa ibisubizo.
Muri Gicurasi 2013, Umuhanda Kigali-Musanze ufite ibirometero 83.1 wahise usenyuka ukimara gukorwa n’isosiyete CHICO Co LTD.
Hagombaga gukorwa iperereza kugira ngo hamenyekane impamvu uyu muhanda wasenyutse mu gihe gito; utaranegurirwa guverinoma y’u Rwanda.
Kugeza ubu Ministeri y’ibikorwaremezo ndetse na RTDA (Ikigo gishinzwe isanwa ry’imihanda) ntibarashyira ahagaragara ibyavuye muri raporo ishobora kuba yarakozwe na Kompani yitwa ITECO Consult, akazi yagombaga kuba yararangije mu mpera z’ukwezi kwa munani umwaka 2013.
Kugira ngo NPD-COTRACO itangire imirimo yo kubaka ikiraro kiri ahitwa mu Kanogo byasabye ko ibanza gukora inyigo ku butaka, iyi nyigo kandi ni nayo yakozwe ku muhanda wa Nyabugogo uhora ufite ibibazo mu gihe cy’imvura.
Abantu baribaza ukuntu Miliyoni 500 zatanzwe ku kiraro?
Ngibi ibibazo by’abantu bibajije binyuze kuri Facebook nyuma yo gusoma inkuru iri kurubuga rw’ikinyamakuru www.Izuba-rirashe.com bijyanye n’iyubakwa ry’ikiraro kiri mu-kanogo:
-
Sam Yesashimwe ibiraro birahendaaaaaaaaa!!!!!!
-
Manirakiza Jules Cesar izo zose hatarajyaho goudro?
-
Daniel Kagaba Ryumugabe Hari uwo nabwiye tuhanyuze nti ubwo bakora buhoro buriya hari uzakuramo aye. Ibyo navuze ntibibaye impamo! Nabyiyumvagamo. Wowe se ahantu hamaze amezi (n’ubu hatararangira) hari hakwiriye gukorwa icyumweru kimwe cg bikabije bibiri…..Aha!
-
Ndayambaje Olivier Jacob Garou ntibyagezaho! ikindi company igikora ariyahano kdi zidahenze nka! abashinoi cg abadage
-
Jean d’Amour Ahishakiye Hahahaaa, ibiraro birahenda boss! Eh, nako monopole irahenda cyane. Cyane ndetse kurusha uko bamwe bapfa kubitekereza.
-
Sam Yesashimwe Dunia kuna mambo!
-
Yves Delphin Khodorkovski Nshimiyimana aha ni hatari keretse extano auditors
-
Timothy Muvunyi Hehe?
-
Yves Delphin Khodorkovski Nshimiyimana muri rusange gukora imihanda birahenda ariko iyo urebye akayabo kagenda ku mihanda yo mu gihugu cyacu n’imirengera kandi ugasanga ejo imvura yangwa igahita isenyura, ibyo bigatuma rero umuntu yakwibaza byinshi mw’ikorwa ryiyo mihanda??
-
Nzungize Eric · 9 mutual friendsariko se aha si mukanogo? iyaba byahendaga ariko bikihuta! ese kuki hatakoreshejwe ikiraro cya beton-armee? ese bifite garantie y’imyaka ingahe? kirusha beto gukomera?
-
Manirakiza Jules Cesar Ariko c biriya bitiyo nibyo byaguze iyo cash yose? Cg pocre yacukuye niyo yatwaye ibyo bifaranga ?gusa iyo urebye ubona nta gishya kiri kuri kiriya kiraro.
0 comments on “Abantu baribaza ukuntu Miliyoni 500 zatanzwe ku kiraro?”