Uncategorized

Abayobozi b’Imitwe ya Politiki bakomeje kwitana ba mwana na RGB

Ab’imbere uhereye ibumoso: Perezida wa PL Mitali Protais, Perezida wa PDI Sheikh Harelimana Mussa Fazil na Perezida wa PPC Mukabaramba Alivera, mu nama y’ihuriro nyunguranabitekerezo ry’Imitwe ya Politiki yemewe mu Rwanda
Ab’imbere uhereye ibumoso: Perezida wa PL Mitali Protais, Perezida wa PDI Sheikh Harelimana Mussa Fazil na Perezida wa PPC Mukabaramba Alivera, mu nama y’ihuriro nyunguranabitekerezo ry’Imitwe ya Politiki yemewe mu Rwanda

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imiyoborere (RGB) kiravuga ko Umuyobozi w’Umuryango FPR-Inkotanyi ari we wenyine watanze ibyangombwa bisabwa abahagarariye imitwe wa Politiki, nk’uko biteganywa n’ingingo za 11 na 12 z’ itegeko ngenga n°10/2013/0l ryo ku wa 11/07/2013 rigenga imitwe ya politiki n’abanyapolitiki ryasohotse mu Igazeti ya Leta n° special yo kuwa 12/07/2013).

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Ihuriro Nyunguranabitekerezo ry’Imitwe ya Politiki yemewe mu Rwanda, Kayigema Anicet, avuga ko RGB imaze kwandikira abahagarariye imitwe ya politiki ubugira kabiri, ibasaba kuyishyikiriza ibyo byangombwa, ariko ko FPR-Inkotanyi ari yo yonyine yabitanze.

Ibyo byangombwa RGB ivuga ko batatanze kugeza ubu ni bitatu, ari byo icyemezo cy’umwirondoro wuzuye (Attestation d’Identité Complète); icyemezo cy’aho abarizwa gitangwa n’umuyobozi w’Akarere (Attestation de résidence); n’icyemezo gitangwa na Minisiteri y’Ubutabera kigaragaza ko atigeze akatirwa n’inkiko, yaba yarakatiwe kikagaragaza icyaha yahaniwe n’igihano yahawe (Extrait du Casier Judiciaire).

Abayobozi b’imitwe ya Politiki batandukanye bavuga ko batumva impamvu bongera gusabwa ibi byangombwa kandi biri mu byo bahaye Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC), mbere y’uko inshingano zo kwandika imitwe ya politiki zihabwa RGB.

Minisitiri w’Umuco na Siporo akaba na Perezida wa PL, Mitali Protais, avuga ko ibyo byangombwa byose babishyikirije MINALOC kandi ko ayo mabaruwa bivugwa ko bahawe bibutswa ko bagomba kubitanga, ntayo bigeze babona.

Gusa ngo haramutse hari ibibura, urwego rwa RGB ndetse n’abanyamategeko b’imitwe ya politiki bakicara bakabyumvikanaho.

Kimwe na Mitali, Mukabunani Christine uyobora PS-Imberakuri na Sheikh Harelimana Mussa Fazil uyobora PDI, bibaza impamvu RGB itajya gusaba ibyo byangombwa muri MINALOC kuko ari yo babishyikirije, ahubwo ikabasaba kubitanga bundi bushya.

Mukabunani yabwiye ikinyamakuru Izuba Rirashe ati,  “twarabitanze yemwe twahawe na certificates (ibyemezo) z’uko twujuje ibyangombwa”, yongeraho ko hakenewe ko bajyayo (muri RGB) bakareba niba koko byaratakaye, bakabona kongera kubitanga.

Hagati aho Ikigo cy’Igihugu cy’Imiyoborere (RGB) gishimangira ko ibyo byangombwa bitatu ntabyo gifite, bityo abahagarariye imitwe ya politiki bakaba basabwa kumva ko bakwiye kubitanga.

Mutabazi Theodore, umuyobozi muri RGB ufite Imitwe ya Politiki mu nshingano ze, ashimangira ko aba banyepolitiki, cyo kimwe na bagenzi babo bahagarariye imitwe ya politiki ukuyemo FPR-Inkotanyi, barimo barica itegeko nkana.

Mutabazi Theodore yabwiye iki kinyamakuru ko nta munyepolitiki wakabaye yica itegeko, cyane ko ibyo byangombwa ari ibyangombwa bisanzwe, umuntu wese asabwa ajya mu kazi. Yagize ati,  “itegeko ni itegeko rigomba kubahirizwa”

Source: http://www.izuba-rirashe.com/m-4947-abayobozi-b-imitwe-ya-politiki-bakomeje-kwitana-ba-mwana-na-rgb.html

0 comments on “Abayobozi b’Imitwe ya Politiki bakomeje kwitana ba mwana na RGB

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out /  Change )

Google photo

You are commenting using your Google account. Log Out /  Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out /  Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out /  Change )

Connecting to %s

%d bloggers like this: