
Inama y’abaministri yakoze impinduka zikomeye mubayobozi b’u Rwanda aho yafashe icyemezo cyo kohereza Lt. General Charles Kayonga mu bushinwa kurwego rw’Ambasaderi.
Gen. Kayonga aje akurikira Lt. General Ceaser Kayizari ubu uhagarariye u Rwanda mu gihugu cya Turkiya.
Kayonga aherutse gusimburwa kumwanya w’umugaba mukuru w’ingabo z’igihugu asimburwa na Gen. Patrick Nyamvumba.
Amakuru yo kugira Charles Kayonga Ambasaderi ntabwo yatunguranye kuko byari bimaze iminsi bivugwa nyuma yaho avanywe ku mwanya w’umukuru w’ingabo z’u Rwanda kandi ntahabwe undi mwanya mugisirikare cy’u Rwanda, icyakora hari n’abavugaga ko ashobora kugirwa umukuru wa Polisi y’igihugu agasimbura IGP Gasana Emmanuel.
Kayonga Charles agomba kubanza kwemezwa na Sena y’u Rwanda mbere yuko atangira imirimo ye.
Ambasaderi Ngarambe Francois yasimbuye Solina Nyirahabimana
Lt. General Charles Kayonga agiye gusimbura Ngarambe Francois wari usanzwe uhagarariye u Rwanda mubushinwa, uyu Ngarambe nawe akaba yoherejwe Mubusuwisi gusimbura Solina Nyirahabimana wigeze kuba Ministri muri Perezidansi y’u Rwanda.
Inama idasanzwe y’abaministiri kandi yakuyeho Komiseri mukuru w’ikigo cy’imisoro n’amahoro Ben Kagarama, imusimbuza uwari umwungirije Richard Tushabe.
Yanasimbuje kandi Ernest Ruzindaza uwitwa NSANGANIRA Tony nk’Umunyamabanga Uhoraho muri MINAGRI.
Ibindi kuri iyi nkuru: http://www.izuba-rirashe.com/m-5065-.html
0 comments on “Impinduka mubayobozi b’u #Rwanda”