
Murukiko kandi hagaragaye uwitwa Sergeant Kabayiza Francois ariko Captain David Kabuye yajyanywe munkiko za gisivili.
Bakurikiranyweho kwamamaza nkana ibihuha bigamije kwangisha abaturage ubutegetsi buriho , gukora ibikorwa bigamije gusebya igihugu, guhishira nkana ibimenyetso ndetse no gutunga imbunda mu buryo butemewe n’amategeko.
Kuri uyu wa 29 Kanama 2014 bagombaga kuburana ku ifungwa n’ifungura ry’agateganyo ariko urubanza rwimuriwe kuwa 05 Nzeri 2014.
Brig Gen Frank Rusagara ndetse na Sergeant Kabayiza bagaragaye mu myenda y’icyatsi kibisi naho Col Tom Byabagamba we yari yambaye imyenda ya Gisirikare.
Aba basirikare baranzwe no kugira imyanya ikomeye mugisirikare kandi ihabwa abantu bafitiwe icyizere bari bafite abanyamategeko 4 babunganira naho Sergeant Kabayiza ntamwunganizi yari afite murukiko ari nayo mpamvu urubanza rwasubitswe.
Source: Izuba-rirashe.com
0 comments on “Col Tom Byabagamba na Frank Rusagara ‘bangisha’ abaturage ubutegetsi buriho”