
Capt Kabuye David yabwiye Urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo ko imbunda afite ari iye bwite yaguze muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo.
Capt Kabuye yabwiye Urukiko ko imbunda z’Igisirikari cy’u Rwanda (RDF) yari afite, zose yazisubije.
Perezida w’iburanisha yamubajije niba imbunda atunze hari aho yanditse ngo ubuyobozi bube bubizi.
Kabuye yashubije ko nta hantu na hamwe yanditse, ariko ko bizwi neza ko abasirikare bakuru baba batunze imbunda.
Umucamaza Bandora yabajije Kabuye niba akiri umusirikare cyangwa ari umusivili, Kabuye asubiza ko ari umusiviri ariko utandukanye n’abandi.
Kabuye yavuze ko aho atandukaniye n’abandi basivili ari uko n’ubwo yasezerewe mu ngabo acyitabira inama z’ingabo z’u Rwanda kandi akaba anatumirwa n’igisirikare cy’u Rwanda (RDF).
Yagize ati “Mu gisirikare cy’u Rwanda habamo serivisi nyinshi ariko zose iyo zateranye ndatumirwa nkitabira inama, iyo ngiye kujya hanze y’igihugu nsaba uruhushya. None haba hari undi musivili muzi ujya kujya hanze y’igihugu agasaba uruhushya?”
Capt Kabuye yavuze ko ari Inkeragutabara yitabazwa mu buryo butandukanye, bityo ko gutunga imbunda nta kidasanzwe abibonamo.
Perezida w’iburanisha yamubajije niba gutunga imbunda mu buryo butazwi n’ubuyobozi nta kibazo abibonamo, asubiza ko byatera ikibazo iramutse itunzwe n’umusivili utazi iby’imbunda kandi ko “gutunga imbunda ku basirikare bakuru ni umuco”.
Umushinjacyaha Budengeri Boniface yavuze ko Capt Kabuye afite gahunda yo kujijisha urukiko, ashimangira ko ipeti iryo ari ryo ryose umusirikari yaba afite ritamwemerera gutunga imbunda mu buryo butemewe n’amategeko.
Umushinjacyaha Budengeri Boniface mu gushimangira ibi, yatanze urugero kuri Brig Gen Frank Rusagara nawe uherutse gutabwa muri yombi kubera gutunga imbunda mu buryo butemewe kandi ari Umujenerali.
Budengeri Boniface yagize ati, “Brig. Gen arakurikiranwa ku gutunga imbunda ku buryo butemewe, Capt akaba ariwe ubyemererwa?”
Budengeri yavuze ko ibisobanuro bya Capt Kabuye nta shingiro bifite ndetse ko urukiko rudakwiye kubiha agaciro.
Umwanzuro ku ifunga n’ifungura rya Kabuye uzafatwa ku munsi w’ejo kuwa kabiri saa kumi n’imwe.
Capt David Kabuye yazanye mu rukiko n’umwunganizi we mu mategeko, Butare Godfrey, n’umugore we Lt Col Rose Kabuye.
Yatawe muri yombi mu minsi 12 ishize.
Itabwa muri yombi rye ryaje rikurikira irya Brig Gen Frank Rusagara, hanyuma rikurikirwa n’irya Col Tom Byabagamba; aba bombi nabo bakaba baramaze kugezwa imbere y’ubutabera.
0 comments on “Imbunda ntunze ni iyanjye, ntabwo ari iya RDF- Capt Kabuye”