
Umwunganizi mu mategeko Butare Godfrey wahagaritswe ku mirimo ku butaka bw’u Rwanda igihe cy’umwaka yagaragaye yunganira Capt David Kabuye.
Me Butare ukunze kugaragara yunganira abasirikare yahagaritswe ku mirimo ye igihe kingana n’umwaka kubera imyitwarire ‘mibi’ (discipline) nk’uko urugaga rw’abavoka rubitangaza ndetse na bagenzi be babiri.
Abandi banyamategeko babiri aribo Me Mutarindwa Felix na Me Karamira Kanani Ananie bahagaritswe amezi 6.
Itangazo ryashyizwe ahagaragara kuwa 27 Kamena 2014 n’Urugaga rw’abavoka mu Rwanda ryavugaga ko Me Butare nta hantu na hamwe yemerewe gukora uyu murimo aho ariho hose mu gihugu cy’u Rwanda.
Me Butare Godfrey ubwo yari yaje kunganira Sergent Kabayiza Francois kuwa 29 Kanama 2014 mu rubanza aregwamo na Col Tom Byabagamba ndetse na Brig .Gen Frank Rusagara ntabwo yakoze akazi kuko ubushinjacyaha bwavuze ko yahagaritswe.
Me Butare aganira n’Izuba Rirashe yavuze ko yajuririye iki cyemezo mu rukiko rukuru kandi ngo iyo ijuririye icyemezo ukomeza ukora ibi bikaba biteganwa n’itegeko.
Me Butare yabwiye Izuba Rirashe ko kubera uburyo babimenyesheje Isi yose icyemezo kitaraba ntakuka agiye kurega Urugaga rw’abavoka kuko ibyo bakoze ari mu rwego rwo kumusebya.
Me Rutabingwa Athanase Perezida w’Urugaga rw’abavoka mu Rwanda yabwiye Izuba Rirashe ko batunguwe cyane bumvishe ko Me Butare yunganiye Capt Kabuye.

Me Rutabingwa yagize ati ” Me Butare nta hantu na hamwe ku butaka bw’u Rwanda yemerewe gukora akazi kitwa ak’abavoka ari ukuburana, ari ukunganira, ari ukujya inama mu by’amategeko nk’umwavoka”.
Me Rutabingwa abajijwe ikigiye gukorwa yavuze ko ibyo bagiye gukora batabitangaza mu binyamakuru ariko mu gihe gitoya bazagaragaza imyanzuro yafashwe.
Urugaga rw’abavoka bemewe mu Rwanda rugizwe n’abavoka basaga 1100 bose bakaba bagengwa n’Urugaga.
Ntabwo urugaga rw’abavoka rwashatse kuvuga icyo bise ‘imyitwarire mibi’ yatumye bahagarika Me Butare Godfrey na bagenzi be; ariko icyemezo cyafashwe muri Kamena 2014.
Source: Izuba-rirashe.com
Huuuummm, let’s wait and see….uyu Me. Rutabingwa Athanase n’ubwirasi bwe ubu agiye kumukomesha amuhanagure mu gitabo cy’abavoka bo mu Rwanda. ubwirasi n’ubwiyemezi gusa. ibi nibyo nyakubahwa perezida wacu ahora abigisha ariko ntimwumva. iyo uhemutse mukanabeshya birabagaruka
LikeLike